Ibirango bya Facebook, Instagram, na WhatsApp bigaragara kuri telefone ndenganwa igezweho, ku itariki ya 5/10/2021

Ahavuye isanamu, Getty Images

Imbuga nkoranyambaga Facebook, WhatsApp na Instagram zongeye gukora nyuma yuko zimaze amasaha hafi atandatu zidakora, nkuko ubuyobozi bwa Facebook bubivuga.

Iyi kompanyi yo muri Amerika yavuze ko byatewe n’ikibazo cya tekinike cy’imbere mu mikorere yayo, kitagize ingaruka gusa kuri serivisi za Facebook, ahubwo amakuru avuga ko cyanibasiye na emails z’abakozi bayo n’ibyangombwa byo kwinjira ku kazi.

Izo serivisi uko ari eshatu ni iza kompanyi Facebook. Muri icyo gihe ntizashoboraga kugerwaho kuri mudasobwa cyangwa kuri ‘apps’ zo kuri telefone zigezweho.

Sheera Frenkel, umunyamakuru ku ikoranabuhanga wa New York Times, yabwiye ikiganiro Today cya BBC ko ku ruhande rumwe impamvu byafashe igihe kirekire cyane ngo ikibazo gicyemurwe ari ukubera ko “abantu bageragezaga kumenya iki kibazo icyo ari cyo banatashoboraga kugera mu nyubako bo ubwabo” ngo bashobore gutahura aho ibintu byapfiriye.

Urubuga Downdetector, rugenzura ibyo gukora kw’imbuga zitandukanye, rwavuze ko uko ari ko kudakora kwa mbere kunini rubonye kugeza ubu, aho ku isi hose hatangajwe ibibazo miliyoni 10.6 byo kubura izo serivisi.

Ariko umubare nyawo w’abagizweho ingaruka wo ni munini cyane kurushaho: abantu barenga miliyari 3.5 bakoresha Facebook, Messenger, Instagram na WhatsApp.

Abantu benshi bisanze batandukanye n’abo mu miryango yabo n’inshuti baganirira kuri izo mbuga zitandukanye, mu gihe ubucuruzi buto bukoresha imbuga nkoranyambaga mu guhura n’abakiliya bwasigaye bushobora guhura n’ihungabana mu bukungu ritunguranye.

Nkuko urubuga Fortune rw’amakuru ku bushabitsi rubivuga, hari aho byageze icyo kibazo gihombya uwashinze Facebook Mark Zuckerberg agera kuri miliyari 6 z’amadolari y’Amerika ubwo imigabane yo ku isoko yagabanukaga bikomeye.

See also  FTC interviewed Zuckerberg in 2012 making adding challenge to Facebook suit - Fox Business

Bwana Zuckerberg yasabye imbabazi abagizweho ingaruka n’icyo kibazo.

Ahavuye isanamu, Mark Zuckerberg/Facebook

Izo mbuga zari zahagaze gukora ahagana saa kumi z’umugoroba ku isaha mpuzamahanga ya GMT (16:00 GMT), ni ukuvuga ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Abazikoresha bongeye gutangira gushobora kuzikoresha mu masaha ya saa yine z’ijoro (22:00 GMT), ni ukuvuga mu ma saa sita z’ijoro ku isaha yo mu Rwanda no mu Burundi.

Mu itangazo ryo kuri uyu wa kabiri, Facebook yavuze ko iyo mpinduka mu mikorere itagenze neza yagize ingaruka ku bikoresho by’imbere no muri ‘systems’ za Facebook, ibyo bikaba byatumye amagerageza yo gucyemura ikibazo agorana.

Yongeyeho ko “nta gihamya igaragaza ko amakuru y’abakoresha urubuga yahungabanyijwe n’uku guhagarara gukora”.

Guhagarara gukora kumara igihe kirekire gutyo ntigukunze kubaho. Mu 2019, ikibazo cyateje Facebook n’izindi ‘apps’ kudakora henshi ku isi mu gihe cy’amasaha arenga 14.

Kompanyi nyinshi z’ikoranabuhanga, zirimo nka Reddit na Twitter, zateye urwenya ku kibazo Facebook yari yahuye na cyo – bituma izo ‘apps’ ziyisubiza.

Nka Twitter, isa nk’iyumvikanisha ko yari yo ahanini isigaye ikurikiwe, yagize iti: “nsuhuje urebye buri muntu wese”.

Instagram, kuri Twitter, irasubiza iti: “Turagusuhuje kandi ugire umunsi wo ku wa mbere mwiza”.

Ahavuye isanamu, Screengrab/Twitter

Iki kibazo cyo guhagarara gukora kibaye hashize umunsi umwe hatangajwe ikiganiro n’uwahoze akora muri Facebook wahishuye inyandiko ku mikorere yayo.

Ku cyumweru, Frances Haugen yabwiye televiziyo CBS yo muri Amerika ko iyi kompanyi yashyize imbere “umusaruro kurusha umutekano”.

Kuri uyu wa kabiri, Madamu Haugen aratanga ubuhamya mu kanama ko muri sena y’Amerika, mu kiganiro cyiswe “Kurinda Abana Ku Mbuga”, kijyanye n’ubushakashatsi bw’iyi kompanyi ku ngaruka Instagram yagize ku buzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko ruyikoresha.

See also  Children advocates asking Facebook not to launch Instagram for kids

Isesengura rya James Clayton

Umunyamakuru wa BBC ku ikoranabuhanga muri Amerika ya ruguru

Guhagarara gukora kw’imbuga nini ni ikintu kijya kibaho. Nk’urugero mu cyumweru gishize, iki kibazo cyabaye ku rubuga Slack.

Igituma iki cyibazwaho cyane ni ingano y’abo cyagezeho, urwego kiriho n’igihe kibereyemo.

Byinshi mu bibazo byo guhagarara gukora kw’imbuga bijyanye n’uburyo bw’ishakiro ry’urubuga (domain name) akenshi bicyemurwa mu buryo bwihuse kurushaho. Akenshi kandi ibyo bibazo biba mu karere runaka, abantu bamwe ntibashobore gufungura urubuga rushobora kugaragara mu kindi gihugu.

Ariko, iki kibazo cyo guhagarara cyari kiri ku rwego rw’isi, kandi cyibasira amashami menshi yose ya Facebook.

Igihe kirekire ikibazo cyo kudakora cyamaze na cyo ntigisanzwe. Hari hari amakuru ko habayeho “akaduruvayo” ku cyicaro gikuru cya Facebook, abatekinisiye barwana no gucyemura ikibazo.

Iki cyumweru n’ubundi cyari cyatangiye nabi – nyuma yuko uwahoze akoramo wamennye “Amabanga ya Facebook”, ku cyumweru yigaragaje uwo ari we.

Ariko icyumweru kibi kirimo kwihuta kiba kibi cyane kuri iyi kompanyi y’imbuga nkoranyambaga.